Politiki

Congo: Nyuma yo guhabwa intwaro na president bakomeje kwica abantu umusubirizo!!

Congo: Nyuma yo guhabwa intwaro na president bakomeje kwica abantu umusubirizo!!

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hamaze iminsi havugwa imfu zitandukanye by’umwihariko mu mujyi wa Goma, dore ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa muri uyu mujyi hamaze kwicwa abagera kuri 18 harimo n’abapolice babiri baraye bishwe bakanamburwa intwaro zabo.

Umutwe wa Wazalendo ushinjwa kuba inyuma y’ibi byose umaze imyaka irenga ibiri uhawe intwaro na president w’iki gihugu nyuma yo kubita intwari muruhame ndetse akanavuga ko uyu mutwe werekanye ko ukunda igihugu,

Abasirikare ba Wazalendo basanzwe bakorana na Leta ya Congo byeruye ni bamwe mu bakomeje guteza umutekano muke muburasirazuba bwa Congo, dore ko bakomeje gushinjwa gusagarira abantu mu mijyi itandukanye badasize n’uwa Goma, mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa muri uyu mujyi wa Goma hamaze kumvikana imfu zigera kuri 18 byose bikaba biri gushinjwa ingabo za Leta ndetse na Wazalendo idahwema gusahura abakomeye bo muri iki gihugu abashatse kuyirwanya ikabambura ubuzima.

Leta ya Congo yahisemo gufatanya n’imitwe yose ikomeye yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu kugira ngo bahurize hamwe imbaraga mu kurwanya umutwe wa M23 ushinjwa guterwa inkunga n’U Rwanda, muri abo harimo nk’umutwe wa Wazalendo, Mayi Mayi Nyatura, FDRL yiganjemo abakoze Genocide mu Rwanda ndetse nabandi benshi.

Abasesengura intambara bo bemeza ko impamvu yo kwigira inshuti kuri iyi mitwe yitwaje intwaro arukugira ngo ijye ibanzwa imbere ku mirongo y’urugamba maze ingabo za Leta FARDC zijye zihagera umwanzi yamaze gucibwa intege n’izi nyeshyamba.