AmakuruPolitiki

Congo: Abasirikare ba Congo bafashwe baganira Ikinyarwanda bafungiwe ahantu hatazwi ndetse bafatwa nk’abagambanyi

Congo: Abasirikare ba Congo bafashwe baganira Ikinyarwanda bafungiwe ahantu hatazwi ndetse bafatwa nk’abagambanyi

Hashize iminsi muri Congo havugwa ihohoterwa rikorerwa abo mu bwoko bw’Aabatutsi ndetse n’abandi bose bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda nk’abanyamulenge ndetse n’abandi, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yakunze kugaruka kuri iki kibazo isaba Leta ya Congo guhagarika ubu bwicanyi hakiri kare ariko byakomeje kunanirana.

Col Kassa na Major Lokassa bari basanzwe ari abasirikare ba Leta ya Congo ariko kuri ubu amakuru akomeje gucicikana aravuga ko aba bombi baburiwe irengero ndetse bikaba bishoboka ko baba batagihumeka bazira kuba bafashwe bari kumwe n’abandi basore b’aba civile baganira mururimi rw’Ikinyarwanda.

Kugeza uyu meanya ubuyobozi bwa Bukavu ntiburatangaza kumugaragaro impamvu yitabwa muri yombi ry’aba basore b’abanyamulenge ariko byamaze kugera mu itangaza makuru bikimara kuba, dore ko byabereye kumugaragaro n’abaturage basanzwe babirebaga.