AmakuruPolitiki

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi yabwije ukuri Tshisekedi ubwo yasesekaraga muri Congo!!

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi yabwije ukuri Tshisekedi ubwo yasesekaraga muri Congo!!

Ni nyuma y’igihe kinini amahanga yinginga Congo ndetse na president wayo Antoine Felix Tshisekedi kugira ngo bave ku izima baganire n’umutwe wa M23 amahoro yongere agaruke mu burasirazuba bwa Congo.

Ubusanzwe iyo uteze amatwi umutwe wa M23 usanga icyofuzo cyabo aruko bahabwa uburenganzira mu gihugu cyabo, baragira bati:

“Mwaradufashe mutwita Abanyarwanda baje kubatwata imitungo kamere kandi turi Abatutsi bo muri Congo, ubu rero icyo turwanira ni uburenganzira n’amahoro mu gihugu cyacu”

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’ububiligi Hadja Lahbib yoherejwe muri Congo nk’intumwa y’umwami, yaje kwinginga kugira ngo Tshisekedi yemere kwicara kumeza amwe n’inyeshyamba za M23 kugira ngo amahoro agaruke muburasirazuba bwa Congo.

Ubwo Lahbib yarari mu biro bya ministiri w’ububanyi n’amahanga wa Congo yasabye bwana Lutundula kubahiriza ibiri mu masezerano bagiye bagirana na M23 kuva mu myaka irenga 10 ishize.

“Komeza ukurikire amakuru yacu urarushaho kumenya byinshi bigezweho kandi ku gihe”