AmakuruImikinoPolitiki

Sport: Hertien Luvumbu wahoze akinira Rayon Sport nyuma yo kwirukanwa kubera kwivanga muri politike hari ekipe yahise imusamira hejuru!!

Sport: Hertien Luvumbu wahoze akinira Rayon Sport nyuma yo kwirukanwa kubera kwivanga muri politike hari ekipe yahise imusamira hejuru!!

Nk’uko twabibatangarije mu makuru yacu aheruka uyu Hertien Luvumbu wahoze ari umwe mubakinnyi ngenderwaho ba Rayon Sport ariko ubu akaba atakiyibarizwamo kubera ibihano yari yahawe n’iyi kipe ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA kubera kwivanga mu bibazo bya politike y’igihugu cya Congo ari nacyo akomokamo ndetse n’U Rwanda.

Hertien Luvumbu akimara kugera muri Congo iwabo yakiriwe nk’intwari cyane kubera ukuntu yagaragaje umutima ukomeye nk’uko bakomeje kubyita,

Umuyobozi wa AS Vita Club Amadou Diaby

Mubantu bakiriye Luvumbu harimo ministiri wa sport muri iki gihugu ndetse yanakiriwe n’umuyobozi w’ikipe ya Vita Club imwe mu makipe akomeye cyane muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ndetse no muri Africa muri rusange iyi kipe ntiyoroshye.

President wa AS Vita Club Amadou Diaby ari akimara kwakirana urugwiro Luvumbu dore ko uyu mukinnyi ari nayo kipe yahoze akinira mbere yo kuza muri Rayon Sport, Amadu yahise asaba Luvumbu kwigarukira maze nawe ntiyazuyaza ahita abasinyira umwaka umwe.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.