AmakuruImikinoPolitiki

Rutahizamu wa AS Roma Romelu Lukaku ufite inkomoko muri Congo nawe yikomye U Rwanda!!

Rutahizamu wa AS Roma Romelu Lukaku ufite inkomoko muri Congo nawe yikomye U Rwanda!!

Aya ni amakuru agiye hanze nyuma y’umukino wabaye ku ya 15 Gashyantare 2024 wahuzaga ikipe ya AS Roma ndetse na Feyenoord mu marushanwa ya Europa League.

Uyu mukino waje kurangira amakipe yombi anganyije 1-1 kuruhande rwa AS ROMA iki gitego cyatsinzwe n’uyu mugabo ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo wavukiye mububiligi,

Romelu Lukaku akimara gutsinda iki gitego yahise akora ikimenyetso gifite ubutumwa bwa politike ndetse gisa neza n’icyo Hertien Luvumbu yakoreye Ikigali ubwo Rayon Sport yakinaga na Police Fc.

Nyuma y’umukino itangazamakuru ryegereye uyu mukinnyi rimubaza impamvu yamuteye kigaragaza amarangamutima ya politike mukibuga kandi FIFA itabyemera asubiza ko nawe kwihanganira kureba benewabo bari kwicwa n’U Rwanda byamunaniye ahitamo gutambutsa ubutumwa bwe.

Kiriya kimenyetso ubisanzwe cyazanywe n’umuvugizi wa Leta ya Congo Patrick Muyaya gishatse gusobanura ngo:

“U Rwanda rurimo kwica abanye Congo rwitwikiriye M23 amahanga arebera”.

N.B: Komeza ukurikire amakuru ugezwaho n’ikinyamakuru ICYAMBU.COM urarushaho kumenya byinshi bigezweho.