AmakuruImikinoPolitiki

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport yandikiye ibaruwa President Paul Kagame amusaba ikintu gikomeye ku kibazo cy’U Rwanda na Congo!!

Munyakazi Sadate wahoze ayobora Rayon Sport yandikiye ibaruwa President Paul Kagame amusaba ikintu gikomeye ku kibazo cy’U Rwanda na Congo!!

Mu ibaruwa irambuye cyane Munyakazi Sadate yandikiye umukuru w’igihugu abinyujije kurukutwa rwe rwa Twitter (X) yaagize ati:

“Nyakubahwa Perezida, Imana yakuduhaye kugira ngo muri wowe tugire ikizere cy’ejo hazaza, njyewe ukwandikiye iyi baruwa ndi Umuturage usanzwe, gusa wahaye ikizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza.

IMPAMVU NKWANDIKIYE IYI BARUWA.

《IMPUNGENGE Z’UMWANZI WIRUNZE KU MIPAKA YACU AGAMBIRIYE KUTURIMBURA》

Nyakubahwa Perezida, nta wutinya ishyamba ahubwo atinya icyo bahuriyemo, mu mateka yacu twahuye n’ikibi kiruta ibibi byose kuri iyi Si ( Génocide yakorewe Abatutsi ).

Hamwe n’Ingabo mwari muyoboye mwahagurukanye ubukaka, ubuhanga n’ubutwari budasanzwe murwanya iyo Génocide kandi murayihagarika, aya n’amateka yubakishijwe amaraso yacu

kandi ntazasibangana.

Nyuma yo guhagarika iyo Génocide mwahagurukiye urundi rugamba rwo kubanisha ABANYARWANDA no GUTEZA IMBERE URU RWANDA, kandi narwo murutsinda ku buryo budashidikanywaho, niyo mpamvu muri wowe tubona ikizere cy’uyu munsi n’ejo hazaza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika @PaulKagame, nubwo tudahwema kwiteza imbere nk’abanyarwanda ndetse tukaba duhugiye mu kubaka Ubukungu bwacu aribwo bukungu bw’Igihugu cyacu ariko kandi duterwa impungenge na Idéologie Génocidaire ikomeza kwaguka kandi ikagira imbaraga zidasanzwe muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ijambo ryawe ryururutsa Imitima ya benshi, imvugo yawe yabaye ingiro, turabizi neza ko twiteguye kandi twabikoze kera, ntago wakwemera ko dukubitwa n’inkuba ubugira kabiri, gusa mpangayikishijwe no kubona umwanzi yirunda ku mipaka yacu n’ibitwaro karundura n’Ingabo zivuye imihanda yose Imitima yabo yuzuye urwango ku RWANDA.

Njyewe nk’umuturage usanzwe, nzi neza uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye ariko kandi nzi neza n’umukoro mfite ku gihugu cyanjye.

Gutora Umuyobozi ushoboye n’umukoro Igihugu nkigomba, aya mahitamo nayakoze neza igihe nateraga igikumwe cyanjye nkaguha mandat yo kunyobora no kundinda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ndagusaba uturinde umwanzi wasizoye agambiriye kuturimbura.

Nk’umuturage ndabizi neza ko ibibazo bya Congo bireba AbaCongomani nubwo ntekereza ko hagakwiye kuba irengayobora ( exception), urugero ni nk’Igihe hari abantu bakorerwa Génocide cyangwa ubwicanyi ndengakamere, ibibazo by’umuturanyi twakagombye kubigira ibyacu kuko tuzi akababaro arimo.

Ibi simbitindaho, icyo nshaka gutindaho, ni inkozi z’ikibi zasize zihekuye u Rwanda zikarimbura abacu n’ibyacu, izo nkozi z’ikibi zacumbikiwe imyaka irenga 30 muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, zahawe rugari maze nazo zikwiza urwango na Idéologie Génocidaire uko babishaka nuko babyifuza.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, umusaruro wabyo turawubona, gusa igiteye amakenga nukubona ibihugu binyuranye biza gushyigikira icyo kibi kandi ukabona ko bifuza kuturimbura nk’abanyarwanda.

Nk’umunyarwanda, ndabizi ko tutifuza intambara, ndabizi ko dushaka amahoro kugira ngo dukomeze urugamba rwo kwiteza imbere ariko kandi ndanabizi neza ko nta terambere ryabaho tudafite umutekano.

Igihe nabahaga igikumwe cyanjye, nari mbahaye ububasha bwo kunyobora, kundinda no kunteza imbere, NDABASABYE muturinde imigambi y’umwanzi warundanyije ibitwaro n’Ingabo zo kuturimbura, kandi nkuko ari umurage w’abasokuru, u Rwanda ruratera nti ruterwa, ariko kandi mu murage wawe, watugaragarije ko tugomba kubikorera iyo, ahari ubutaka buhagije, mbona igihe kigeze.

Nyakubahwa ni mubona ari ngombwa mwigize umwanzi kure hashoboka kugera aho umwanzi azabyumvira mu ndiba z’umutima we, ibyo bitwaro birunze mu marembo yacu bisenywe, natwe nk’abanyarwanda nuduhamagara tuzitaba kuko ari inshingano n’umurage udukwiriye.

Mugire amahoro n’akazi keza.”