AmakuruPolitiki

Congo: Ingabo za SADC zatangiye gukoresha amayeri zatsindishije M23 muri 2013

Congo: Ingabo za SADC zatangiye gukoresha amayeri zatsindishije M23 muri 2013.

Aya ni amakuru mashya ari guturuka ku mirongo y’urugamba avuga ko izi ngabo za SADC zatangiye gukoresha amayeri zakoresheje mu mwaka wa 2013 ubwo umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira imijyi myinshi harimo n’uhana imbibi n’U Rwanda wa Goma,

SADC biravugwa ko yaba yatangiye kugota ahantu hose hakambitse umutwe wa M23 itega ibisasu bikomeye ndetse ihashyira naza Burende kuburyo ntahantu na hamwe inyeshyamba za M23 zishobora guhungira, muri 2013 izi ngabo za SADC zifashishije indege zikomeye z’intambara bizifasha gutatanya izi nyeshyamba none n’ubu biravugwa ko baba barimo kwegeranya amaboko ngo barebe ko bazitatanya.

Impamvu y’ibi byose abashakashatsi ku bijyanye n’iyi ntambara baravuga ko umutwe wa M23 uramutse ufashe umujyi wa Goma no gufata igihugu cyose byahita biworohera dore ko uyu mujyi ari nawo murwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru.

Nubwo bimeze bityo ariko inyeshyamba za M23 ziravuga ko zitagitinya umuntu uwo ariwe wese ziteguye kurwana kugeza ku mwuka wa nyuma ngo kuko zirimo kurwanira uburenganzira bwazo nk’abene gihugu ba Congo.