Imyidagaduro

Umusore yiyambuye imyenda ku karubanda kubera Bruce Melody

Umubyinnyi umaze kubaka izina ku mbuga nkoranyambaga nka General Benda, yakuyemo imyenda ku karubanda, yishimira ko Bruce Melodie yinjiye mu mubare w’abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

 

Uyu musore yashyize hanze amashusho asohoka mu nzu iwe, azenguruka aho atuye yiruka ari mu byishimo bikomeye. Hari aho yageze akuramo imyenda asigarana akenda k’imbere konyine ku karubanda mu rwego rwo kwishimira kuba Bruce Melodie yatangiye kumukurikira.

Mu kiganiro n’umunyamakuru, General Benda yavuze ko ibi yabikoze kuko yari yishimiye bikomeye kuba Bruce Melodie atangiye kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ati “Rero buriya Abanyarwanda hari ukuntu twiyumva, njye nakuze nkunda Bruce Melodie rero ntabwo yari kwinjira ku rutonde rw’abankurikira ngo mbure kubyishimira.”

General Benda yavuze ko atari ibintu we afata nk’ibisanzwe kuba uyu munsi ari gukurikirwa n’uyu muhanzi uri mu ba mbere bakomeye mu muziki w’u Rwanda.

Uyu mubyinnyi wari uherutse kugaragara ari gusangira na Bruce Melodie, yavuze ko nabwo byari inshuro ya mbere bahuye, icyakora ngo bitewe n’ibyishimo yari afite ntabwo yigeze abona umwanya wo kumubaza impamvu atamukurikira kuri Instagram.

 

Ati “Bruce Melodie ni umuntu munini mu myidagaduro y’u Rwanda kuba nahura nawe tukaganira byari ibyishimo bidasanzwe, nyuma rero kwisanga atangiye kunkurikira ku mbuga nkoranyambaga nakubwira ko byanshimishije cyane.”
General Benda ni umwe mu babyinnyi bagezweho by’umwihariko mu rubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga no mu bitaramo bitandukanye.