AmakuruImyidagaduro

Umusore w’imyaka 25 witwa Steven Kabuye yatewe ibyuma hafi gupfa azira ubutinganyi

Umusore w’imyaka 25 witwa Steven Kabuye yatewe ibyuma hafi gupfa azira ubutinganyi.

Aya ni amakuru amaze iminsi acicikana hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga kuri uyu musore witwa Steven Kabuye wamenyekanye cyane mukwamamaza ubutinganyi mu gihugu cya Uganda ndetse akaba n’umwe mubabigize umwuga muri East Africa.

Uyu musore w’imyaka 25 y’amavuko yamenyekanye cyane mugushyigikira uburenganzira bw’abaryamaba bahuje ibitsina muri iki gihugu cya Uganda nyamara akabikora bitemewe muri iki gihugu dore ko ababikora iyo bafashwe n’abaturage babagirira nabi.

Ibi byabaye mugitondo cyo kuwa gatanu taliki 03 mutarama 2024 ubwo uyu musore yazindukaga agiye mukazi ke nkuko byari bisanzwe ageze munzira asanga yatezwe n’abantu bataramenyekana, nkuko amashusho uyu musore yishyiriye hanze abigaragaza yarababajwe cyane kuko bamuteye ibyuma munda, ku kuboko ndetse no ku ijosi kuburyo bamusize baziko yamaze gushiramo umwuka.

Muri iki gihugu cya uganda Leta n’abaturage bayo basanzwe barwanya cyane abaryamana bahuje ibitsina abantu bakaba batekereza ko uyu Steven aricyo ashobora kuba yazize.

Steven yahise ajyanwa mubitaro igitaraganya gusa Leta yo ntacyo yari yabivugaho kuko ibihano kubaryamana bahuje ibitsina birateganyijwe.