AmakuruImyidagaduro

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yakubiswe n’umudasso aramukomeretsa!!

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yakubiswe n’umudasso aramukomeretsa!!

Ibi byabaye ubwo uyu munyamakuru wa BTN TV yari yagiye gufata amakuru mukarere Ka Kicukiro mu murenge wa Niboye aho abaturage basenyerwaga inyubako bavuga ko bubatse bafite ibyangomba bibibemerera.

Ubwo Ndahiro yageraga aho ibi bikorwa byaberaga nkuko yabitangaje agira ati:

“Nabaye nkikuramo ibikoresho byanjye ndimo gufata inkuru abaturage bakimbwira ko impamvu babasenyeye aruko banze gutanga ruswa maze hahita haza aba DASSO babiri umwe anshikuza microphone yanjye undi ankubita ingumi ku munwa ahita ankomeretsa”

Ndahiro Valens Pappy yatangaje ko inzego zibishinzwe zirimo kubikurikirana kandi nizitabijyamo ariyambaza inzego z’ubutabera zisanzwe.

Bibaye inshuro ya gatatu Ndahiro Valens akubitirwa aho yagiye gufata amakuru.