Imyidagaduro

RUGAGI ati: “namusengeye amaze imyaka 27 nta rubyaro maze abona umuhungu// Nahoze nsengera muri ADEPER!!

RUGAGI ati: “namusengeye amaze imyaka 27 nta rubyaro maze abona umuhungu// Nahoze nsengera muri ADEPER!!

Bishop RUGAGI ni umugabo wamenyekanye cyane mumyaka ishize mubijyanye no gusengera abantu bafite ibibazo bitandukanye,

Nyuma gato yaje kwerekeza mu mahanga aho avuga ko yari yitabye umuhamagaro w’Imana, kuri ubu akaba yaragarutse mu Rwanda akaba ari naho yakoreye ikiganiro cye cyambere ku mbuga nkoranyambaga,

RUGAGI ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yabajijwe niba koko ajya akora ibitangaza nk’uko bamwe mubayoboke be babihamya, nawe ati:

“Nibyo koko nasengeye umuntu wari umaze imyaka 27 nta rubyaro maze Imana imuha umwana w’umuhungu bamwita Joshua, si uwo gusa ahubwo nasengeye benshi ibitangaza bigenda bikoreka.

RUGAGI yaje kubazwa aho yabaga mbere yo gushinga itorero rye avuga ko yabaga muri ADEPER ndetse byari bigoye kuyivamo kuko yari umwe mubakomeye muri yo ariko kubera umuhamagaro mushya yemeye kumvira Imana nkuko abivuga.