Imikino

Rayon Sports yatanze ikirego muri RIB

Rayon Sports yatanze ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) irega sosiyete yatsindiye isoko ryo kugurisha amatike kuri Stade ku mikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya Urid Technology Ltd na bamwe mu bakozi ba yo kubera abantu binjiriye ku matike atari aya nya yo ku mukino wa APR FC.

Ikirego cya Rayon Sports gishingiye ku kuba ku mukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona batsinzwemo na APR FC 2-0, hari abantu binjiye muri Kigali Pelé Stadium yakiriye uyu mukino binjirira ku matike ya baringa (fake tickets).

Uboyobazi bwa Rayon Sports bukaba buvuga ko bafashe abakozi 11 ba Urid babigizemo uruhare bashyikirizwa RIB ya Rwezamenyo ngo bakurikiranwe baryozwe ibyo bakoze ariko bakaba batunguwe no kuba hari abarekuwe.

Muri iyi baruwa y’ikirego yashyizweho umukono na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele iragira iti “mu mukino wa shampiyona wahuje ikipe ya Rayon Sports na APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024 kuri Stade ya Kigali Pelé i Nyamirambo, hari abafana binjiriye ku matike ya baringa (fake tickets) babifashijwemo n’abakozi b’ikigo cyahawe isoko ryo gucuruza amatike ku bibuga muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (Rwanda Premier League) cya Urid Technology Ltd.”

Bakomeje bavuga ko abafashwe ari 11 bashyikirizwa RIB ngo bakurikiranwe.

“Abagize uruhare muri iki gikorwa uko ari 11 barafashwe bagezwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo mu rwego rwo kubakurikirana bagahanwa hagamije guca uyu muco mubi wo kwinjira muri Stade hagurishijwe amatike ya baringa, ibintu bibangamira iterambere ry’amakipe ndetse na Siporo muri rusange. Tukaba dusaba ko abagize uruhare bose muri icyo gikorwa bakurikiranwa ndetse na Urid Technology Ltd, kubera ko abakozi ba yo babigizemo uruhare. ”

Gusa na none bavuze ko batunguwe no kuba hari abatashye. Bati “Dukurikije ko abagize uruhare bose muri iki gikorwa bagombaga guhanwa kuko ibyo bakoze bibangamiye iterambere ry’amakipe y’umupira w’amaguru, none bamwe bakaba bararekuwe kandi baragize uruhare rugaragara muri iki gikorwa, tubandikiye iyi nyandiko dutanga ikirego mu rwego rwo gukurikirana abagize uruhare muri iki gikorwa bose ndetse n’ikigo cyahawe amasezerano yo kugurisha amatike ku masitade kikaryozwa uruhare abakozi ba cyo bagize muri iki gikorwa.”

Iki kirego kikaba cyaherekejwe n’amazina y’abantu bari bafunzwe bakaza kurekurwa n’umukozi wa RIB aho muri 11, bagaragaje ko 8 barekuwe.

Kuri uyu mukino, amakuru avuga ko Rayon Sports yacuruje amatike afite agaciro k’arenga miliyoni 50, ikaba yarasigaranye 43 imaze gukuramo ibyakoreshejwe byose.