AmakuruImyidagaduro

Nyamasheke: Umukobwa wari ugejeje imyaka 49 akiri ingaragu yasanzwe iwe munzu yapfuye!!

Nyamasheke: Umukobwa wari ugejeje imyaka 49 akiri ingaragu yasanzwe iwe munzu yapfuye!!

Ibi byabereye mu karere ka Nyamasheke mu kagali ka Shara, umudugudu wa Gisunzu ho mu murenge wa Kagano,

Nagizemariya Leotarie w’imyaka 49 wari ukiri ingaragu yaje guhura n’ibibazo bikomeye, uyu mukobwa yabanaga n’umudamu wamufashaga imirimo yo murugo ariko byaje gutungurana mugicuku cyo kuya 08 mutarama 2024 aho yasanzwe mubwiherero iwe yitabye Imana.

Urupfu rw’uyu mukobwa ntirwigeze ruvugwaho rumwe n’abo mumuryango we dore ko iby’urupfu rwe bo baje kubimenya nyakwigendera yamaze kugezwa kubitaro bya Kibogora.

Amakuru yaje gushyirwa ahagaragara n’umuturanye wa nyakwigendera avuga ko yibanaga munzu wenyine nyuma yo kunaniranwa na nyina umubyara w’imyaka 80 hamwe na mukuru we w’imyaka 52 nawe ukiri ingaragu.

Uyu Nagizemariya biravugwa ko apfuye nyuma yaho yari amaze iminsi atsinze nyine murukiko bapfa amasambu, harimo gukorwa iperereza kucyaba kishe nyakwigendera dore ko bamwe barimo gushinja umuryango we badaciye kuruhande abo mu muryango we bo bakemeza ko yari arwaye indwara itazwi.

Mugihe inzego zibishinzwe zigikora iperereza muzamenyeshwa ibyavuyemo bidatinze, komeza ukurikire amakuru yacu umenye aho isi igeze!!