Imyidagaduro

Ntibisanzwe: Umugore witwa Nelly yashakanye n’abagabo batatu!!

Ntibisanzwe: Umugore witwa Nelly yashakanye n’abagabo batatu!!

Mugice cyacu cy’amakuru atangaje uyu munsi twaguteguriye inkuru y’umugore witwa Nelly ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo washakanye n’abagabo batatu batandu kandi bose bagakora ubukwe mubihe bitandukanye.

Jimmy, Danny na Hassan nibo bagabo biyemeje kubana n’umugore umwe kandi ari batatu,

Nelly ubwo yabazwaga impamvu yakoze ibi yagize ati:

“Njyewe ndi umucuruzi w’imodoka nzikura Dubai nkazizana hano mu gihugu cyanjye, ubusanzwe nari mfite umugabo twakundanaga yewe twaraburanye abana babiri nuko akora impanuka y’imodoka ahita yitaba Imana,

Akimara gupfa twabanaga na murumuna we wari usoje amashuli maze agenda anyereka urukundo birangira yegukanye umutima wanjye, nyuma yaho nibwo naje guhura n’undi musore numva ndamukunze musaba ko twabana arabinyemerera, ku nshuro ya nyuma naje gusanga umusore ababaye ahantu maze ndamuganiriza mubaza niba yakwemera kuba umugabo wanjye wa gatatu maze arabyemera mukura mubibazo yari arimo”.

Aba bose nubwo babana ariko buri wese afite icyumba cye kandi muri bo ntanumwe ugira akazi nk’uko umwe muri bo witwa Hassan yabitangarije Affrimax.

Bose biragaragara ko bishimye kuko ntakintu babuze, buri wese yamuguriye imodoka ye kandi ngo no muri gahunda z’abashakanye uyu mugore abasaranganya amasaha bugacya buri umwe muribo yanyuzwe.