Amakuru

Goma: Umusirikare yarashe mu baturage, yicamo umwe

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 21 Mata 2024 yarashe mu baturage mu Mujyi wa Goma, yica umwe muri bo, abandi batanu barakomereka.

Radio Okapi yatangaje ko urugomo rw’uyu musirikare wari wambaye impuzankano y’igisirikare cy’igihugu, rwabereye hafi y’inyubako za Papyrus, hafi y’isangano ry’imihanda rya Tshukudu mu gace ka Mikeno.

Iki kinyamakuru gishingiye ku makuru cyahawe n’abari bahari, cyasobanuye ko uyu musirikare byagaragaraga ko yasinze, yarashe kugeza ubwo amasasu yashize mu mbunda, urubyiruko rw’abasivili ruramufata gusa aza gutabarwa n’abapolisi kugira ngo rutamugirira nabi.

Umujyi wa Goma umaze iminsi wumvikanamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byifashisha imbunda. Abasirikare, abapolisi ndetse n’abagize imitwe yitwaje intwaro ihuriye muri Wazalendo ni bo batungwa urutoki.

Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 13 Mata 2024 yabwiye abanyamakuru ko hafashwe icyemezo cyo gukora uburinzi buhuriweho kandi buhoraho muri Goma, hagamijwe gukumira ubu bugizi bwa nabi.

Muyaya yagize ati “Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba, yamenyesheje inama y’abaminisitiri ko kuva uyu munsi haratangira uburinzi buhuriweho bw’abasirikare n’abapolisi, bugamije kugarura amahoro mu mujyi wa Goma.”

Abatungwa urutoki, bashinjwa uruhare muri ubu bugizi bwa nabi boherejwe muri Goma kugira ngo bayirinde gufatwa n’abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 bari mu nkengero zawo.