Imyidagaduro

Bruce Melodie ati: Bakunzi ba The Ben mumbabarire!!

Itahiwacu Bruce yemeye guca bugufi asaba imbabazi umuhanzi The Ben n’abakunzi be barakajwe n’amagambo aherutse kuvuga kuri mugenzi we ubwo yavugaga ko yari yarazimye.

 

Ni ubutumwa uyu muhanzi atanze nyuma y’amagambo yari aherutse kuvuga ku wa 9 Gashyantare 2024 ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abakunzi be ku rubuga rwa Instagram.

Muri icyo kiganiro yari yagize ati “Nagende n’ubundi nta tuzi yamvomeraga […] ikibazo nanjye hari igihe njya nibagirwa byose nkabivuga, muze kumbabarira niba mbeshye , ariko The Ben yarazimye cyane, yari yarazimye.”

Yakomeje avuga ko nubwo mugenzi yazimye, kuba yarakoze indirimbo nka “Ni Forever” igakundwa bivuze ko isaha n’isaha yagaruka.

Kuri uyu wa 13 Gashyantare 2024 Bruce Melodie abinyujije kuri shene ya YouTube MIE Empire yasabye imbabazi The Ben n’abandi babajwe n’amagambo aherutse kuvuga yafashwe nk’ubushotoranyi.

Ati “Mu mbabarire ntabwo nzongera , mu mbabarire rwose ntabwo nzongera, ariko bamenye ko tuba turi mu myidagaduro.”

“Imyidagaduro yacu ibamo utuntu twinshi tw’amatiku ariko nta roho mbi ibibamo, nta mutima mubi.”

Melodie yavuze ko ikibazo ari uko hashaka kuzamo abafungisha abandi.
Ati “ Ibintu byo mu myidagaduro nta hantu biba bihuriye n’ubuzima busanzwe tubamo, ntaho bihuriye no kwinjira mu buzima bwite bw’umuntu”

Umwaka wa 2023 imyidagaduro mu Rwanda yaranzwe n’inkuru nyinshi zigaruka kuri The Ben na Bruce Melodie zigamije ku bahanganisha nyuma y’ibitaramo aba bahanzi bakoreye mu gihugu cy’i Burundi ndetse na mbere yaho.

Aba bahanzi baherutse guhurira muri Rwanda Day 2024 yabereye i Washington DC.

Bruce Melodie yatangaje ko ubwo yahuraga na The Ben, bahoberanye cyane kuko bwari ubwa mbere bahura.